Question Title Question Description
Mbigenze nte kobanseka ngo ndisugi Mfite ikibazo , mfite imyaka 19 ndacyari isugi ariko abakobwa binshuti zanjye birirwa banseka ngo ndacyari umwana ngo nzongere kubavugisha nakuze. Mubyukuri ndabakunda ninshuti zanjye kandi sinifuza kubahara .
Reply message

Urakoze cyane kutubaza iki kibazo. Birumvikana ko ukunda inshuti zawe, ariko inshuti nziza ntabwo iguhatira gukora ibitakurimo, ndetse niwowe ubwawe ugomba gufata ibyemezo birebana n'ubuzima bwawe kandi ingaruka niwowe zigeraho mbere. Kumyaka 19 uracyari muto ufite ejo heza, kandi kuba ukiri isugi ntabwo aribibi ahubwo nibyiza cyane kuko nibwo buryo bwizewe 100% bwo kwirinda indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina. Ntawashidikanyako uri mumurongo mwiza ndetse byaba byiza kurushaho ukomeye kubusugi bwawe , byakunanira ugakoresha agakingirizo. Niba hari Inshuti uzi muhuje indangagaciro kandi itaguhatira gukora ikibi waganira nayo, cyangwa se Umubyeyi wawe kugirango arusheho kukumva nokuguha inama nziza. Ndakurarikira gusoma inkuru irikuri ururubuga , ifite umutwe uvugango " Kuki kwifata aringenzi?" . Urakoze cyane