Question Title Question Description
My mum is forcing me to get married , what should i do? Mfite imyaka 21 ninjye mfura ,Mama ari kumbwirango nkore ubukwe arashaka umwuzukuru, ngo ndakuze bihagije ,kandi njyewe mubyukuri simbishaka sinabiteganya yewe kuko ndashaka kuguma kwiga , ariko we akambwirango nzakomeza nige ngonawe yarize kandi yaratubyaye, mbigenze nte.
Reply message

Urakoze kudusangiza ikibazo wahuye nacyo, birumvikana uraremerewe ndetse ibitekerezo byakubanye urusobe. Gusa ningombwa cyane ko uguma gutekereza kunzozi zawe ndetse nuko ugomba kuzigeraho , wamara kuzinoza ukegera umubyeyi wawe utuje ukamubwira aho ushaka kugera ndetse nuko gushinga urugo akakanya byaguhungabanya kugera kunzozi zawe cyane ko utaniteguye . Wongere umwibutseko igihe nikigera urugo uzarushinga ariko ubu ataricyo cyambere ubona kihutirw,a nubona atakumva uziyambaze undi muntu mumuryango Ukumva maze agufashe cyangwa se umuyobozi wisanzuyeho. Urakoze cyane.