IBYO WAMENYA KU BIJYANYE NO KUBABARA MU GIHE CY’ IMIHANGO.

IBYO WAMENYA KU BIJYANYE NO KUBABARA MU GIHE CY’ IMIHANGO.

KINYARWANDA VERSION

Kubabara ni ikibazo abagore cyangwa abakobwa bagera kuri 84.1% bahura nacyo haba mu itangira ry’ imihango cyangwa mu gihe cy’ imihango nyirizina. Ububabare bushobora kuza ku kigero kiringaniye ku buryo bwakihanganirwa arikop bushobora no kuba ku rugero rukabije. Inkuru nziza ni uko binyuze muri iyi nyandiko, uramenya uburyo abaganga batangamo inama bwo kurwanya ububabare mu gihe cy’ imihango.

Ni ibihe bimenyetso bijyana no kubabara mu gihe cy’ imihango?

Mu busanzwe, umukobwa ajya mu mihango bwa mbere ari hagati y’ imyaka 9-16, imihango ikamara iminsi 3-7 buri kwezi. Mbere gato cyangwa mu gihe cy’ imihango nyirizina, umubiri w’ umukobwa usohora ibinyabutabire byitwa Prostaglandins aribyo bituma nyababyeyi ikorana imbaraga (ikaya) kugirango isohore imihango. Uko gukaya kwa nyababyeyi/umura biransanzwe kuri bose ariko kuri bambwe birabababaza cyane. Umukobwa ubabara mu mihango ashobora kugaragaza ibindi bimeneyetso nk’ ibi:

Kubabara mu kiziba cy’ inda (ahagana hasi mu nda), kubabara mu matako cyangwa mu mugongo, guhitwa, iseseme, umunariro, indwara ijya kumera nk’ ibicurane ndetse no kumva watumbye (mu nda huzuriranye). Abagore benshi batangira kubabara mu gihe cy’imihango uhereye bakiri abangavu (hagati y’ imyaka 4 n’ 5 uhereye igihe baboneye imihango bwa mbere) ariko ubwo bubabare bukagenda bugabanuka uko bakura.

Ni iki gitera kubabara mu gihe cy’ imihango?


Abagore bagera kuri 84.1% bavugako bigeze kubabara mu gihe cy’ imihango. Muri abo, 43.1% bavugako ububabare busa igihe cyose bari mu mihango mu gihe 41% bo bavugako babara mu gihe cy’ imihango imwe n’ imwe. Ubushakashatsi buvugako abagore 5% bonyine aribo babara ku buryo bukabije mu gihe cy’ imihango. Gusohora Prostaglandins k’ umubiri bituma imikaya ya nyababyeyi ukorana imbaraga bikaba byatera ububare no mu bagore/abakobwa badafite ubundi burwayi. Nyamara, hari amoko 2 yo kubabara mu gihe cy’ imihango:

 Kubabara mu gihe cy’ imihango bidatewe n’ ubundi burwayi runaka: Ubu bwoko bwo kubabara bugize 90% byo kubabara mu gihe cy’ imihango kandi bwiganje mu bangavu. Bikunze guterwa n’ imiterere y’ umukobwa aho inkondo y’ umura cyangwa umura (nyababyeyi) ubwawo biba bitaraguka bihagije cyangwa imikorere itarakomera y’ imirerantanga ndetse no gufungana kw’ inda ibyara ndetse n’ umwenge w’ igitsina. Bishobora kandi guterwa n’ inkomoko aho usanga imiryango runaka igira Prostaglandins nyinshi. Niba Nyoko (Mama wawe) ababara mu gihe cy’ imihango, haba hari ibyago byinshi ko nawe uzababara mu gihe cy’ imihango. Ubu bubabare buza bugenda bukongera bukagaruka mu minsi y’ imihango ubundi akenshi hagakurikiraho kuruka, isesemi no kurwara umutwe.

 Kubabara mu gihe cy’ imihango bitewe n’ indwara runaka. Bikunze gufata abagore n’ abakobwa barengeje imyaka 20 kandi ububabare bukiyongera uko bagenda bakura. Usanga ibi bijyana no kubabara mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina, kuva cyane mu gihe cy’ imihango, cyangwa kubona imihango inshuro irenze 1 mu kwezi ndetse n’ ubugumba kuri bamwe. Hari indwara nyinshi zishobora gutuma umuntu ababara mu gihe cy’ imihango harimo n’ izi:

 Endometriosis: Niyo ikunze gutera kubabara mu gihe cy’ imihango. Ni igihe uturemangingo two muri nyababyeyi twakuriye ahandi hatari muri nyababyeyi; urugero nko mu mirerantanga cyangwa mu miyoborantanga bityo bigatera ububabare.

 Ibibyimba byo mu mura nabyo bishobora kuva cyangwa bikongera ubucukike(Pressure) mu kiziba cy’ inda (Pelvis) bikaba byatuma umuntu ababara mu gihe cy’ imihango.

 Utwuma bashyira mu mura muri gahunda yo kuboneza urubyaro natwo dushobora gutera ububabare mu mihango cyangwa mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina.

 Ububabare karande buterwa n’ indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, imiterere ya nyababyeyi, ibibyimba byo mu mirerantanga, ihohoterwa rishyingiye ku gitsina cyangwa ku ntekerezo nabyo bishobora gutera kubabara mu mihango.

 Kuba umura utabona amaraso ahagije nabyo byatuma umukobwa ababara mu gihe cy’ imihango.

Iyo izi ndwara zivuwe, n’ ububabare zatezaga mu gihe cy’ imihango buhita bugenda.

yanditswe na NDAYISHIMIYE MICK


INSHAMAKE YOKUBARA UKWEZI K'UMUGORE

INSHAMAKE YOKUBARA UKWEZI K'UMUGORE

br>
KINYARWANDA VERSION

Ukwezi k’ umugore ni urukurikirane rw’ iminsi runaka umubiri w’ umugore uba witegura gusama. Muri icyo gihe, intangangore irakorwa, igakura ndetse ikarekurwa kugirango yitegure kuba yahura n’ intangangabo igihe cyose habayeho imibonano mpuzabitsina idakingiye. Muri iki gihe kandi, nyababyeyi irabyimba ikitegura kuzakira umwana. Iyo imibonano mpuzabitsina idakingiye idakozwe, intangangore ndetse n’ ahabyimbye ho mu mura (nyababyeyi) haracika bigasohoka nk’ imyanda y’ amaraso aribyo twita imihango.

Abakobwa bose ntibagira amaezi areshya. Bamwe bagira ukwezi kudahindagurika (buri gihe nyuma y’iminsi runaka y’ ukwo kwezi abona imihango) mu gihe abandi bagira ukwezi guhindagurika aho imihango iza mu gihe gisa naho gitunguranye. Ku bakobwa bagira ukwezi kudahindagurika, ukwezi gushobra kugira iminsi hagati ya 23 kugeza 35.

Imibare y’ ingenzi yifashishwa mu kubara ukwezi k’ umugore:

 Muri rusange, umunsi wa mbere ubonye imihango uba ari umunsi wawe wa mbere w’ ukwezi  Mu mezi adahindagurika, itariki yo gusohoka kw’ intangangore buri gihe ni iminsi 14 mbere y’ itangira ry’ ukundi kwezi

Ku bakobwa bafite amezi adahindagurika:

 Itariki y’ imihango ikurikira = Umunsi wa mbere wabonyeho imihango y’ ukwezi gushize + iminsi igze ukwezi kwe  Itariki yo kurekurwa kw’ intangangore = Itariki y’ imihango ikurikira – iminsi 14  Iminsi y’ uburumbuke (iminsi runaka aho uramutse ukoze imibonano mpuzabitsina ashobora gusama) = iminsi 3 mbere na nyuma y’ umunsi wo gusohoka/kurekurwa kw’ intangangore

Urugero: Josiane agira ukwezi kudahindagurika kw’ iminsi 32. Umunsi wa mbere aheruka kubona imihango byari kuwa 26th/09/2019. Shaka igihe cye cy’ uburumbuke.

• Itariki azaboneraho imihango ikurikira = 26th/09 + iminsi 32 = 58th/09 (none ukuremo iminsi 30 igize ukwezi kwa cyenda) = 28th Ukwakira 2019 (28th/10/2019). • Itariki yo kurekurwa kw’ intangangore = 28th/10 – iminsi 14 = 14th Ukwakira 2019 • Igihe cy’ uburumbuke cya Josiane = 14th/10 – iminsi 3 kugeza kuri 14th/10 + iminsi 3 = Kuva kuwa 11 kugeza kuwa 17 Ukwakira 2019 (11-17th /10/2019)

Ku bakobwa bagira ukwezi guhindagurika, baba basabwa gusuzuma iminsi igize ukwezi kwabo kugeza mu gihe cy’ amezi 8 kugirango bamenye ukwezi kwabo kunini n’ ukwezi kwabo guto. Iminsi y’ uburumbuke iba iri hagati y’ ukwezi guto – 18 kugeza k’ ukwezi kunini – 11.

Urugero: Gisele agira ukwezi guhindagurika. Yarasuzumye asanga ukwezi kwe guto ari iminsi 25 naho naho ukunini kukagira iminsi 28. Niba yarabonye imihango kuwa 26th/09/2019, shaka igihe cye cy’ uburumbuke.

Ukwezi guto – 18 = iminsi 25 – 18 = Umunsi wa 7 (nkuko biri kuri Karindali ubwo ni ku itariki 2nd Ukwakira 2019 ubaze uhereye igihe aherukira kubona imihango)

Ukwezi kunini – 11 = iminsi 28 – 11 = Umunsi wa 17 uhereye igihe yaboneye imihango. Ubwo niu ku itariki 12 Ukwakira 2019.

Ubwo rero igihe cy’ uburumbuke cya Gisele ni ukuva kuwa 2nd/10/2019 kugeza kuwa 12th/10/2019

YANDITSWE NA NDAYISHIMIYE MICK


NI IKI NAKORA NGO NGABANYE CYANGWA MPAGARIKE UBUBABARE MU GIHE CY’ IMIHANGO?

NI IKI NAKORA NGO NGABANYE CYANGWA MPAGARIKE UBUBABARE MU GIHE CY’ IMIHANGO?

KINYARWANDA VERSION

Niba ubabara mu gihe cy’ imihango ku buryo bikubuza gukora indi mirimo, ushobora gukora bimwe muri ibi bikurikira kugirango wumve umeze neza:

o Fata imiti ivura ububabare iri mu bwoko bwa NSAIDs. Aha harimo iyitwa Ibuprofen cyangwa Naproxen kuko igabanya ikorwa ry’ ibyitwa Prostaglandins bityo bigahagarika ibimenyetso byose byo kubabara mu gihe cy’ imihango. Vigana na muganga wo muri Farumasi k’ uburyo uzajya ufata iyo miti kandi ujye uyifata nibura kuva imihango itangiye kugeza mu minsi 3. o Ushobora no gufata imiti yo kuboneza urubyaro ishingiye ku misemburo (ibinini, inshinge, utwuma two mu mura dukoranye imisemburo…) kuko byoroshya inkuta z’ umura bikagabanya gukaya ndetse n’ ububabare. o Fata mazi ashyushye cyangwa agatambaro gashyushye biringaniye (dogire 40) ugashyire mu kiziba cy’ inda (mu nda ahagana hasi) ukwo wumva ubikeneye. o Kora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho kandi uruhuke/usinzire bihagije o Irinde itabi kuko ritera amaraso kuvura rikanafunga imitsi igaburira nyababyeyi bityo bikongera ububabare. o Karaba umubiri n’ amazi y’ akazuyazi. o Fata igaburo ririmo imboga, umwijima, amagi cyangwa izindi ntungamubiri nk’ ubutare bwa Fer, Vitamini B9 kuko byongera amaraso bigasimbura amaraso yatakaye bikoroshya ububabare o Niba ibi byose twavuze haruguru bitabashije kworoshya cyangwa guhagarika ububabare bwawe, jya kwa muganga kuko ushobora kuba ufite ikibazo cyo kubabara mu gihe cy’ imihango bitewe n’ uburwayi runaka ufite. Muganga azareba imiterere y’ imyanya yawe myibarukiro, unyure mu cyuma, unasuzumwe indwara zandura kandi uhabwe imiti. o Kwa muganga, Muganga ashobora gukoresha uburyo bw’ amashanyarazi avura ububabare, ashobora kukubaga, gukuraho imitsi runaka cyangwa nyababyeyi yose bitewe n’ uburwayi ufite.


Kuki kwifata n'ingenzi?

Kuki  kwifata n'ingenzi?




Kinyarwanda version

Kwifata nukwiha umurongo wo kutishora mubikorwa by’umubiri cyane cyane bigamije kwishimisha. Akenshi kwifata bikoreshwa mugusobanura kwifata kumibonano mpuza bitsina, cyangwa se kwifata mugukoresha ibisindisha ndetse n’amafunguro atandukanye. Kwitoza kwifata bishobora guturuka kubunararibonye bw’umuntu kugiti cye, cyangwa se bikanaturuka kumbyizerere n’imyemerere.

Nibyingenzi cyane kurubyiruko cyane cyane abakobwa kwitoza kwifata. Kuko bigira akamaro kanini mukurinda amarangamutima ndetse n’ubuzima muri rusange. Kwifata mukwishora mumibonano mpuza bitsina bikurinda mugutwara inda Imburagihe ndetse n’indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina harimo , virusi itera Sida, Imitezi mburugu , hepatite nizindi nyinshi.

Abangavu bakwiye kwifata nk’ ikemenyetso cyo kwikunda, kandi ibi bifite byinshi bisobanuye mukurinda inzozi n’intego zabo. Biragoye cyane kugera kuntego wihaye urimo uhangana ningaruka zokuba warakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ukiri muto, Ariko iyo kwifata byanze turagushishikariza gukoresha ubundi buryo bwagufasha kurinda ubuzima bwawe, harimo gukoresha agakingirizo

Yanditswe na SHARON MBABAZI